
Nkuko bibatangarije INYARWANDA batangiye muzika yabo mu mwaka wa 2008 biga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya Academy Secondary School ,aho Joyce yari asanzwe afite indirimbo ze bwite ariko akabona Brenda afite ijwi ryiza maze ni ko kumusaba ko bafatanya bagakora group.
Guherera icyo gihe ubu Kitty Girls bafite indirimbo zigera kuri eshanu aho bagiye bazikorera mu mastudio atandukanye. Muri izo ndirimbo harimo nka Hold You Down ikaba ari nayo bakoze bwa mbere,Ni wowe gusa, I needn't much, Kuriya,Si njyewe, Kwemera n'izindi.
Aba bakobwa baracyari bato cyane, bakora indirimbo zabo muri style ya R&B, ubu Mutesi Brenda aracyiga muri Academy Secondary School naho Amanda Joyce we akaba yiga mu ishuri rikuru ry'icungamutungo n'amabanki (SFB) mu mwaka wa mbere.
0 COMMENTS:
Post a Comment